Uko wahagera

Inzara Irabica Maiduguli muri Leta ya Borno


Muri Nigeriya, abantu ibihumbi n’ibihumbi bugarijwe n’inzara mu mujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru y’igihugu. Abaturage barenga miliyoni ebyiri bahungiye muri uyu murwa mukuru wa leta ya Borno, kubera intambara ya Boko Haram imaze imyaka irindwi.

Hari abarara ku gasi, abandi baba mu nkambi z’impunzi, abandi bituje mu mazu basanze atuzuye. Abana ni bo cyane cyane bugarijwe n’indwara zo kubura ibiryo n’iz’imirire mibi. Imiryango itabara ntigera neza kuri bose. Abaturage barinubira na leta ngo ntibitayeho.

XS
SM
MD
LG