Uko wahagera

Abacuruzi Ntiborohewe Muri Turukiya


Abantu barenga 60,000 barimo abasirikale, abakozi bo mu bucamanza, abakozi ba leta n’abarezi barafunzwe
Abantu barenga 60,000 barimo abasirikale, abakozi bo mu bucamanza, abakozi ba leta n’abarezi barafunzwe

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yarahiye ko agiye gukurikirana ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi bashobora kuba bafite uko bakonarana n’umubwirizabutuma w’umuyisilamu Fethullah Gulen leta ishinja kuba inyuma ya coup d’etat yaburijwemo ukwezi gushize.

Erdogan yabwiye ihuriro ry’abacuruzi mu mujyi wa Ankara ko guverinoma ye itazihanganira umuntu wese ufite amaraso mu biganza bye.

Umukuru w’igihugu ashinja Gulen uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 1999 iterabwoba, akaba akomeje gusaba Amerika kumwohereza muri Turukiya. Gulen yahakanye ibyo guverinoma imurega, akaba yaranamaganye igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri Turukiya.

Abantu barenga 60,000 barimo abasirikale, abakozi bo mu bucamanza, abakozi ba leta n’abarezi barafunzwe, abandi, birukanwa mu kazi, igikorwa benshi basanga ari amayeri ya Erdogan yo kwibasira abatavuga rumwe na leta.

Igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryahitanye abantu 230 abandi benshi barakomereka.

XS
SM
MD
LG