Uko wahagera

Abagenzi 275 Barusimbutse i Dubai


Isosiyeti y’indege Emirats ifite icyicaro i Dubai, ivuga ko kuri uyu wa gatatu habaye ikibazo, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Dubai, ubwo indege yagize impanuka irimo kugwa ku kibuga.

Ibyo byabaye sasaba ishigaje igihe gito ku isaha yo mu karere. Iyo ndege yari iturutse Thiruvananthapuram mu majyepfo y’Ubuhinde.

Abagenzi 275 bari bayirimo bose bakuwemo neza nta nkomyi nk’uko bitangazwa na guverinema y’i Dubai.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazishyizeho videwo zerekana imyotsi y’umukara ituruka mu ndege. Abategetsi mu isosiyete y’indege n’abo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Dubai, ntabindi bisobanuro bahise batangaza ku bijyanye n’iyo mpanuka.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Dubai nicyo kibuga kinini mu burasirazuba bwo hagati kandi nicyo gihuriraho indege nyinshi ku isi.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwanditse kuri Twitter ko ibikorwa byose by’ikibuga mpuzamahanga cy’i Dubai byahuye ingaruka z’iyo mpanuka, kandi ko ingendo z’indege zagomba kuhagagurukira zabaye zisubitswe kugeza hatanzwe ayandi mabwiriza mashya.

XS
SM
MD
LG