Uko wahagera

Turukiya: Abasilikare 11 Batawe Muri Yombi


Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya
Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya

Ingabo za Turukiya zataye muri yombi abasilikare 11 kuri uyu wa mbere.

Bakekwaho kuba baragabye igitero ku ihoteli Perezida Recep Tayyip Erdogan yari arimo, ubwo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi hagati mu kwezi kwa karindwi.

Abo basilikare bafatiwe mu mu mujyi wa Marmaris, nyuma y’itabwa muri yombi ry’abasilikare benshi mu cyumweru gishize, baregwa kwibasira Erdogan.

Perezida yari mu kiruhuko i Marmaris ubwo hatangiraga igeragezwa ryo guhirika guverinoma ye kandi yavuze ko yavuye muri iyo hoteli igihe gito mbere y’uko itsinda ry’abasilikare rihatera.

Abo basilikare ni bamwe mu batawe muri yombi kuri uyu wa mbere, mu mugambi wo guhiga abavugwaho uruhare muri coup d’etat yaburiyemo.

Ku cyumweru guverinoma yirukanye abasilikare 1,400 harimo umujyanama mukuru mu bya gisilikare wa Erdogan, mu gihe perezida yanashyize ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu mu maboko y’abasivili.

Abantu barenga 50,000 batakaje akazi kabo mu gihugu hose, abandi barenga 18,000 batawe muri yombi mu bifitanye isano n’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburiyemo.

Umugambi wo gushaka guhirika ubutegetso guverinoma iwushira k’umunyedini w’umuyisilamu Fethullah Gulen.

XS
SM
MD
LG