Uko wahagera

Rwanda: Intore Zizatozwa Gisilikari


Paul Kagame
Paul Kagame

U Rwanda ruravuga ko uburyo rwakoreshaga mu gutanga amasomo y'ubutore ku banyeshuli biga mu mahanga n'abiga mu Rwanda budahagije rugiye kongeramo igisirikare.

Ubwo yasozaga itorero ry'abanyeshuli biga mu mahanga n'abiga mu Rwanda ribaye ku nshuro ya 9, umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko amasomo babonera muri iri torero adahagije. Perezida Kagame yavuze ko ibyiciro byabanje bizahurizwa mu cyiciro kimwe bagatozwa igisirikare.

Ubu ni uburyo bushya ugereranyije n'ubundi bwari busanzweho. Perezida Kagame yavuze ko hagiye kugabanuka icyo yise "Ibipindi by'abanyapolitiki barimo Boniface Rucagu ukuriye itorero ry'igihugu na Francis Kaboneka minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu" hakongerwa imyitozo ya gisirikare.

Yavuze ko ari byiza ko aba banyeshuri bamenya ibyerekeye imbunda kugira ngo babashe kuyirinda aho bahurira na yo mu bihugu by'amahanga bigamo.

Ibi birashimangira ingufu u Rwanda rushyize mu mutekano kuko ni hake umukuru w'igihugu yashyikiriza ijambo rubanda ngo azarangize adakomoje ku ngingo y'umutekano. Ahanini avuga ko ibyo bagezeho bagombye no kubirinda.

Iyi gahunda yo kwigisha igisirikare abiga cyangwa abitegura kujya kwiga mu mashuli makuru na za Kaminuza byo mu Rwanda cyangwa hanze izatangira mu mwaka utaha wa 2017.

Gahunda y'itorero mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2007 ifite intumbero yo kwigisha abakiri bato indangagaciro na kirazira by'ubunyarwanda

XS
SM
MD
LG