Uko wahagera

Amatora yo Gusimbura Dlamini Zuma Yarasubitswe


Rwanda AU Summit
Rwanda AU Summit

Amatora yo gusimbura Dlamini Zuma uyobora umuryango w'Afurika yunze ubumwe yabaye imfabusa.

Ni amatora yabereye mu muhezo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru. Ibyo ni ibyemejwe na Martial De-Paul Ikounga Komiseri ushinzwe urubyiruko muri uyu muryango, mu kiganiro yahaye abanyamakuru

Bwana Ikounga yavuze ko amatora yabaye mu mucyo ku buryo bushoboka ariko biranga afata ubusa. Amategeko y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ateganya ko umukandida utsinda aba agomba kubona bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abatora.

Uyu mukomiseri yabwiye itangazamakuru ko mu bihugu 51 byagombaga gutora , 28 byahisemo kwifata naho 23 biba ari byo bitora. Bivuze ko uwagombaga gutsinda ayo matora byaribumusabe amajwi 36.

Hari abakandida batatu bahataniraga uyu mwanya wo gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma. Abo ni Dr Speciose Wandira Kaziwe wahoze ari vice perezida wa Uganda, Dr Pelonomi Venson- Moitoi wabayeho ministre w’ububanyi n’amahanga wa Botswana na Dr Agapito Mba Mokuy wabayeho ministre w’ububanyi n’amahanga wa Guinee Equatorial.

Aya matora abaye imfabusa nyuma y’aho ishyirahamwe ry’ubukungu rihuza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika ECOWAS mu mpine byari byasabye ko amatora yimurwa. Ku bwa ECOWAS, nta mukandida wa nyawe ushoboye wasimbura Dlamini Zuma.

Icyakora tubajije Dr Martial De-Paul Ikounga ushinzwe urubyiruko mu muryango wa Afurika yunze ubumwe niba nta kuboko kwa ECOWAS kuri muri aya matora, yavuze ko atabitekereza atyo.

Yavuze ko ECOWAS ubwayo yari yasabye ibyo kwimura amatora ifite ibihugu 16 bitaribubuze amatora kuba. Ashimangira ko bubahirije bishoboka amategeko agenga umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Bivuze ko Dr Dlamini Zuma azakomeza kuyobora inzibacyuho, amatora akazaba mu mwaka utaha mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe

XS
SM
MD
LG