Uko wahagera

U Rwanda ntiruzata muri yombi Perezida wa Sudani


President Omar Al-Bachir
President Omar Al-Bachir

Umukuru w'igihugu cya Sudani, Omar Al-Bachir, yitabiriye inama isanzwe ya 27 y'abakuru b'ibihugu by’Afurika i Kigali mu Rwanda.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho rukorera i La Haye mu Buholandi, ICC, rwasabye u Rwanda guta muri yombi Perezida Bachir ariko u Rwanda rurabyirengagiza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu ushize, ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko badashobora gufata umukuru w'igihugu cya Sudani kuko ubutabera mpuzamahanga bumushakisha “bubogamiye kuri politiki z'ibihugu by'ibihangange.”

Yavuze ko muri iyi nama y'abakuru b'ibihugu bari kureba niba ibihugu byasinyanye amasezerano n'urukiko mpuzamahanga byayahagarika igihe cyose uru rukiko rwakomeza kwibasira abategetsi b’Afurika gusa.

Perezida wa Sudani yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi aregwa ibyaha bya jenocide n'ibyibasiye inyokomuntu muri Darfur muri Sudani

Mu kindi kiganiro cyabaye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu i Kigali, Dr Joseph Shilengi, ukuriye urugaga rw’imiryango itegamiye kuri leta ku rwego rw’Afurika ECOSOCC, yatangaje ko igihe kigeze kugirango ibihugu by’Afurika bice ukubiri n'ubutabera bwa ICC.

Ku itariki 11 z'uku kwezi kwa karindwi, ICC yatanze mu kanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ikirego ku bihugu bya Uganda na Djibouti ko byanze guta muri yombi perezida wa Sudani Omar Al Bachir igihe yari ku butaka bwabyo.

XS
SM
MD
LG