Uko wahagera

U Rwanda Ntiruzafata Omar Al Bachir wa Sudani


Leta y'u Rwanda itangaza ko itazubahiriza icyifuzo cy'urukiko mpuzamahanga cyo guta muri yombi umukuru w'igihugu cya Sudani Omar Al Bachir.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane, minisitiri w'ububanyi mpuzamahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko igihugu cye kigendera ku masezerano y'umuryango wa Afurika yiyunze.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hashize iminsi ibiri uru rukiko rusabye u Rwanda kuzata muri yombi Perezida Bachir ariko ko igihugu cye cyabifashe nk'ibintu bigamije kurangaza mu gihe bari bahugiye mu bindi byinshi by'ingirakamaro.

Bwana Omar Al Bachir yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kubera ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu muri Sudani.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yavuze ko abasaba u Rwanda kumuta muri yombi na bo ubwabo batabuze ubwo bushobozi. Yumvikanishije kuruta ko urukiko mpuzamahanga rushyira imbere politiki kuruta gutanga ubutabera. Yavuze ko ahanini bari kureba inzira zishoboka zose urwo rukiko rukareka politiki rugatanga ubutabera bitaba ibyo bimwe mu bihugu byasinye amasezerano y'ubufatanye na rwo bigatangira kurusohokamo.

Kugeza ubu mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika 34 ni byo byasinye amasezerano y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Ibindi 20 birimo n'u Rwanda ntibirashyiraho imikono.

Ku kirebana n'amatora y'umuyobozi w'uyu muryango wa Afurika yiyunze uzasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma , ibihugu byibumbiye mu muryango w'ubukungu wo mu burengerazuba bwa Afurika ECOWAS byasabye ko amatora yakwimurwa kuko babona nta mukandida ubishoboye.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko amatora byanze bikunze azabaho kuko uyu muryango ukeneye umuyobozi.

Ku kibazo cya Sudani y'Epfo uyu mutegetsi yavuze ko kizafata umwanya munini abakuru b'ibihugu bakazagifataho umwanzuro byaba na ngombwa ibihugu byo mu karere bikoherezayo ingabo zo gutabara

XS
SM
MD
LG