Uko wahagera

Inama y'Umuryango w'Afurika Yatangiye mu Rwanda


Rwanda AU Summit
Rwanda AU Summit

Inama y’umuryango wa Afurika yiyunze yatangiye imilimo yayo i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, kuri iki cyumweru ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa 7 umwaka wa 2016.

Iyo nama izageza ku italiki ya 18 y’uku kwezi kwa 7. Ku munsi wayo wa mbere, yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo muri uwo muryango.

Umuyobozi wawo Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma, yasabye ko ibihugu bya Afurika gushyira hamwe kugira ngo birusheho guteza imbere umugabane wa Afurika.

Ni inama izarangwa n'umuhezo igihe kirekire.

Nta gihindutse, biteganyijwe izagaragaramo abakuru b'ibihugu 35 nk'uko bitangazwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda.

Byitezwe ko iyo nama izatangiza umushinga wa pasiporo y’uwo muryango, nk’uko biri kuri gahunda y’Afurika 2063. Ibyo ngo byakworoshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse na za serivise ku mugabane wose wa Afurika.

Hazatorwa kandi umuyobozi mushya w’uwo muryango wa Afurika yiyunze, mu gihe Dlamini Zuma uwuyoboye ubu, yatangje ko atazashaka indi manda ya kabiri. Bikekwa ko azasubira muri Afurika y’Epfo kugira uruhare muri politiki y’igihugu cye.

Inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali Eric Bagiruwubusa:

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:52 0:00

XS
SM
MD
LG