Uko wahagera

U Rwanda Rukataje Gahunda yo Guca Caguwa


Gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kuzamura imisoro ku myenda yambaweho izwi nka caguwa imaze iminsi itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Leta y'u Rwanda yakoze ibi igamije guca intege ibicuruzwa biva mu mahanga mu mugambi wo guhesha agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu.

Ubwo yatangazaga ku mugaragaro ingengo y'imari 2016-2017, minisitiri w'imari n'igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko kimwe mu bizatuma amafaranga aboneka hazabaho kuzamurira ibi bicuruzwa imisoro

Icyakora haracyari ikibazo cyo gushishikariza rubanda gukoresha ibikorerwa imbere mu gihugu kandi bidahari.

Abakora ubu bucuruzi barasaba ko intumwa za rubanda zaterana zikagira icyo zibikoraho. Ariko birasa n'ibidashoboka kuko mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka madamu Donatille Mukabarisa ukuriye abadepite yabwiye itangazamakuru ko iyi myambaro ari umwanda ibihugu by'amahanga biza kumena muri Afurika

Uyu ni umwanzuro w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba, usaba ibihugu ko caguwa zaba zacitse burundu mu mwaka wa 2019.

XS
SM
MD
LG