Uko wahagera

Rwanda: Kagame Yizihije Umunsi wo Kwibohora mu Bugesera


Kuri uyu wa mbere tariki enye z'ukwezi kwa karindwi u Rwanda rwizihije Ku nshuro ya 22 umuhango wo kwibohora. Ni umunsi wizihirijwe ku rwego rw'umudugudu.

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yawizihirije mu karere ka Bugesera mu ntara y'iburasirazuba. Aho mu murenge wa Rweru batashye ku mugaragaro inzu z'imiryango isaga 100 yari ituye mu birwa bya Sharita na Mazane.

Nta mihango idasanzwe yagaragaye kuri uyu munsi. Haba akarasisi k'abasirikare ku rugamba cyangwa se kugaruka ku b'ingenzi babohoye u Rwanda ntibyagarutsweho.

Ni umuhango wagaragayemo abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda. Abaturage bagaragaje ko bisa n'inzozi ku bw'iterambere bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza

Umukuru w'u Rwanda yavuze ko bidakwiye ko babona nk'inzozi ibyo bakwiye kugira mu iterambere nk'uburenganzira bwabo. Yavuze ko kwibohora kwa mbere kwari ukwikiza abayobozi babi batumaga iterambere ritagerwaho bakava mu nzira. Bityo, yasabye abanyarwanda gukorera hamwe bagateza imbere igihugu cyabo

Perezida Kagame yongeye guhamagarira rubanda kwima amatwi ibihugu by'amahanga nk'uko akunze kubigenza. Yavuze ko ntawe ukwiriye kuba abagenera aho bagana, umunsi ku wundi, abibutsa ko batazabura guhura na bo kandi ko bakwiriye kwihitiramo. Ikindi umukuru w'u Rwanda yasabye rubanda ni uguhora biteguye guhangana n'ibibazo bibambura agaciro no kwihitiramo

Prezida Kagame yashimiye uruhare rw'ingabo mu kubungabunga ubusugire bw'igihugu.

XS
SM
MD
LG