Uko wahagera

Batatu Bateye Istanbul ni Abanyamahanga


Ku kibuga cy'indege cya Ataturk mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya
Ku kibuga cy'indege cya Ataturk mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya

Turukiya iravuga ko abiyahuzi batatu bateze bombe mu gitero cyahitanye abantu ku kibuga cy’indege Istanbul, baturukaga mu bihugu bitatu bitandukanye. Ibyo ni Burusiya, Uzbekistan na Kyrgyzstan.

Abaeagetsi muri Turukiya bakomeje kwumva ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa leta ya Kiyisilamu, ariko ntibavuze amazina y’abateze bombe. Abo bategetsi bavuga ko, abo biyahuzi barashe mu bagenzi no mu bakozi, kuwa kabiri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Ataturk, mbere yo kwiturikirazaho izo bombe.

Umubare w’ababuze ubuzima biturutse kuri icyo gitero wiyongereye, ugera kuri 44, mu gihe hari abakomeretse barenga 230. Icyo kibuga cy’indege ni icya gatatu mu bikoreshwa cyane ku mugabane w’Ubulayi, nyuma ya Heathrow Londres mu Bwongereza, na Charles de Gaulle i Paris mu Bufaransa. Ikibuga cya mbere gikoreshwa cyane kuri mu mujyi wa Atlanta muri Leta zunze ubumwe z'Amerika

Kuri uyu wa kane, polise yakoze imikwabu ahantu 16 mu bice bitatu bituranye na Istanbul. Yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

XS
SM
MD
LG