Uko wahagera

Iraki:Ingabo Zagaruje Fallujah Fafi ya Yose


Ingabo za Iraki zinjira mu mujyi wa Fallujah
Ingabo za Iraki zinjira mu mujyi wa Fallujah

Itsinda ry’ingabo zihariye za Iraki kuri uyu wa gatandatu taliki 18 ukwezi kwa 6 umwaka wa 2016 ryakomeje ibikorwa byaryo i Fallujah nyuma yo gutangaza mu gitondo cya kare ko umujyi hafi ya wose wambuwe umutwe wa leta ya Kiyisilamu.

Minisitiri w’intebe wa Iraq Haider al-Abadi kuwa gatanu taliki 17 y'ukwezi kwa 6 yaravuze ati: "twijeje kubohoza Fallujah kandi twongeye kuyifata.”

Ingabo za Iraki kare zari zafashe ikigo cy’ubuyobozi mu karere cy’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu; hakoreshejwe ibitero byinshi by’indege zakubise ahantu habiri zabyiteguye kandi zisenya imashini esheshatu zirashishwa zari mu birindiro.

Abategetsi bemeje ko ingabo za Iraki zanafashe inzu ya guverinema mu mujyi rwagati.

Ku rubuga rwa twitter, Abadi yavuze ko igihugu cyasubiranye Fallujah kandi ko Mosul ariyo itahiwe muri urwo rugamba.

Ati: "Daesh izatsindwa". Yavugaga Leta ya Kiyisilamu mu rurimi rw’icyarabu.

Abategetsi bavuze ko abajihadisite bavuye mu mujyi bagenda bivanga mu basivili nabo barimo kuva mu karere.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byatangaje ko abantu byibura ibihumbi 20 bavuye i Fallujah mu masaha make gusa. Abandi ibihumbi 42 bari bahavuye kuwa kane taliki 16 y'uku kwezi kwa 6.

XS
SM
MD
LG