Uko wahagera

Misiri:Mohamed Morsi n'Abo Bafanije Urubanza Bakatiwe


Mohamed Morsi n'abo baburana hamwe
Mohamed Morsi n'abo baburana hamwe

Urukiko mu Misiri rwakatiye uwahoze ari perezida Mohamed Morsi. Yahawe ikindi gihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose ashinjwa gushyira hanze amabanga ya leta.

Kuwa gatandatu taliki 18 ukwezi kwa 6 umwaka wa 2016 urukiko rwanahaye igihano cy’urupfu batandatu mu baburanaga hamwe na Morsi, harimo abakozi babiri ba al-Jazeera hamwe n’undi munyamakuru. Abandi babiri baburanaga hamwe bakoze mu biro bya Morsi bahanishijwe gufunga burundu.

Imanza zose zaciwe kuri iyo taliki zishobora kujuririrwa. Barindwi muri 11 baburanaga hamwe; barimo Morsi, bakomeje gufungwa.

Ntacyo al-Jazeera yashyize ahagaragara nyuma y’ikatwa ry’urwo urubanza. Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu Amnesty International cyakora wasabye ko ibihano by’urupfu byahita bikurwaho kandi ko ibirego abanyamakuru baregwa by’urukozasoni kubera ko bidafite ishingiro byavanwaho.

XS
SM
MD
LG