Uko wahagera

USA: Ash Carter Yanenze Igitero cy’Uburusiya Muri Siriya


Umunyamabanga w'Ingabo wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ash Carter
Umunyamabanga w'Ingabo wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ash Carter

Umunyamabanga w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Ash Carter, yanenze bikomeye igikorwa cy’Uburusiya bwarashe bombe ku ngabo zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Syria zishyigikiwe na Amerika mu majyepfo ya Syria.

Avugana n’abanyamakuru kuwa gatanu taliki 17 ukwezi kwa 6 umwaka wa 2016, Carter yavuze ko abarwanyi bakubiswe n’ibitero by’indege z’Uburusiya aho barwanaga n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu. Yavuze ko Uburusiya bwaba bwararashe ku barwanya ubutegetsi bwa Syria bwabigambiriye; ibi bikaba byaba binyuranyije n’intego bwatangaje yo kurwa umutwe wa Leta ya Kiyisilamu cyangwa se bwaba warashe kuri abo barwanyi ari impanuka bitewe n’ubutasi budakora neza akazi kabwo.

Bwana Carter yabaye nk’uwumvikanisha ko ingabo z’Uburusiya “zitakoresheje neza” umurongo wo guhana amakuru wari washyizweho hagati y’ibihugu byombi kugirango hirindwe ibikorwa byo mu kirere byateza impanuka hejuru ya Syria haba ku ruhande rw’Amerika cyangwa urw’Uburusiya.

Umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, wasabye ko amazina ye adatangazwa yavuze ko indege z’Uburusiya zari zimaze igihe zitagera mu karere karimo abarwanya ubutegetsi bwa Syria bashyigikiwe n’Amerika aho bagabiweho igitero hafi ya al-Tanf hafi y’umupaka wa Syria, Iraki na Yorudaniya. Avuga ko ibyo biteye “ impungenge zikomeye” ku cyo Uburusiya bwari bugambiriye.

Yagize ati: “Tuzasaba Uburusiya ibisobanuro ku mpamvu zatumye bukora igikorwa nka kiriya, kandi ibi ntibizongera kuba”.

XS
SM
MD
LG