Uko wahagera

Nigeria:Boko Haram Yishe 18 mu Muhango wo Gushyingura


Umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau
Umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau

Polise mu majyaruguru ya Nijeriya ivuga ko abarwanyi ba Boko Haram barashe ku bantu barimo gushyingura muri leta ya Adamawa bicamo 18.

Abategetsi bavuga ko abandi benshi bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku mudugudu wa Kuda, hanze ya Madagali kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Ababyiboneye bavuga ko abarwanyi ba kiyisilamu bateye uwo mudugudu bari ku mapikipiki kandi ko barashe ku bantu bari mu kiriyo. Bavuga ko abenshi mu bahasize ubuzima ari abagore n’abana.

Boko Haram ibarwaho impfu z’abantu ibihumbi makumyabiri kuva aho uwo mutwe utangiliye ibitero by’inyeshyamba mu majyaruguru ya Nijeriya mu mwaka wa 2009. Uwo mutwe w’intagondwa za kiyisilamu ushaka gushyiraho leta igendera ku mategeko adakuka ya kiyisilamu mu gice cy'amajyaruguru ya Nigeriya cyiganjemo abayisilamu.

Mu mwaka ushize ingabo za Nijeria zabashije kubohoza ibyinshi mu bice Boko Haram yari yigaruriye mu myaka ya vuba, zibifashijwemo n’ibihugu bituranye. Cyakora uwo mutwe wakomeje kugaba ibitero ku masoko n’ahantu hateranira abantu benshi; akenshi ukoresheje abiyahuzi b'abagore batega amabombe.

XS
SM
MD
LG