Uko wahagera

Rwanda: Abana Bata Amashule Baragabanutse


Umubare w'abana bava mu mashure mu Rwanda waragabanutse
Umubare w'abana bava mu mashure mu Rwanda waragabanutse

Ministre w’uburezi, Papias Musafiri, aratangaza ko abana bata amashuri bagabanutse ku kigero cya 50 ku ijana, nyuma yaho ababyeyi babwiwe ko abazajya bagira uruhare mu kuvana abana babo mu ishuri, bazajya babihanirwa.

Ministeri y’uburezi mu nama yakoranye n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi, yavuze ko abana bangana n’ibihumbi 120 bagaruwe mu ishuri uyu mwaka, nyuma yaho bigaragariye ko abana bagera kubihumbi 250 bari baravuye mu ishuri umwaka ushize.

Iyi gahunda yahagurukiwe n’inzego zose za Leta. Mu ngendo Perezida w’u Rwanda Paul kagame amaze iminsi akorera mu ntara z’igihugu, yatangaje ko ababyeyi bizagaragara ko bagize uruhare mu bituma abana babo bava mu ishuri bazajya babihanirwa.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butangaza ko kuva uyu mwaka watangira bahagurukiye cyane guhangana n’ikibazo cy’abana bava mu ishuri batarangije, abayobozi b’inzego zibanze bavuga ko bagenda urugo kurundi bareba abana batiga n’impamvu ibitera.

Umubare munini w’abana bata amashuri wiganje cyane cyane mu banyeshuri bageze mu mashuri yisumbuye, gusa hagaragara n’umubare utari muto w’abana batakaza amashuri yabo bakiri mumashuri abanza. Umurezi wo ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyirarukobwa, cyubatse mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera Bwana Bazimya Eric, yabwira ijwi ry’Amerika ko ikigo cyabo, kidafite abana bata amashuri benshi, ko ahubwo bagira ikibazo cy;abana biga nabi, ababyeyi babo babasibya.

Mu mpamvu zagiye zishyirwa ahagaragara nkizitera abana guta amashuri, ubukene mu miryango bufata umwanya wambere,hagakurikiraho amakimbirane ndetse n’ubupfubyi kubana birera bahitamo kureka ishuri bakajya gushaka icyabatunga cyane cyane mu mihanda yo mu migi.

Abana baganiriye n’ijwi ry’amerika, bavuze zimwe mu mpamvu zabakuye mu ishuri, harimo ubukene bw’imiryango yabo, bugaragazwa n’umubare munini w’abana, ndetse n’abana basigara batakigira ababyeyi.

Ministeri y’uburezi ivuga ko yafashe ingamba zikomeye, zizakumira aba bata amashuri, Ministre Papias Musafiri, uyobora uburezi mu Rwanda, yavuze ko ubu hagiyeho ubufatanye kuva ku rwego rw’ishuri, ababyeyi mu rwego rwo kugenzura ubwitabire bw’abana ku masomo.Ministre Musafiri, avuga ko iyi gahunda izatuma umunyeshuri wese uzajya ata amasomo ye, bizajya bihita bimenyekana.

Ikibazo cy’abana bata amashuri cyari giherutse kuvugirwa mumwiherero uhuza abayoboiz bakuru b’igihugu, umwiherero wabaye mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, , gisubirwamo kenshi na Perezida wa Repubulika, mu ngendo yakoreye hirya no hino mu gihugu, aho yasabye ko ababyeyi bakura abana mu ishuri basabiwe kujya bahanwa.

Imiryango itegamiye kuri Leta ikora kuburenganzira bw’umwana, yari iherutse kugaragaza i mpamvu zituma abana bata amashuri harimo ubukene bw’ababyeyi, imyumvire ikiri hasi, kutita ku bana, amakimbirane yo mu miryango, gutandukana kw’abashakanye , no kunanirana kw’abana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:47 0:00

XS
SM
MD
LG