Uko wahagera

Uganda: Besigye Yandikiye Umucamanza kw'Ihohoterwa Akorerwa


Uwahoze ari kandida perezida w’ishyaka, Forum for Democratic Change, Kizza Besigye yandikiye umucamanza mukuru muri Uganda yinubira ko afashwe nabi.

Besigye wigambye ko yatsinze itora rya perezida ryo ku italiki ya 18 y’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2016, yashinjwe ubugambanyi nyuma yo gusohora videwo yamwerekanaga arahizwa n’ishyaka rye nka perezida wa Uganda.

Mu ibaruwa Besigye yasobanuraga uburyo afashwe nabi na guveirnema hamwe n’urwego rushinzwe amategeko ku gihe cy’imyaka myinshi ahereye mu 2001 ubwo yatangiraga kugira uruhare mu matora ya perezida. Yavuze ko incuro nyinshi yahinduwe nk’umusazi kandi ko yagiye yigizwayo ashaka ubuyobozi bw’igihugu kandi abwemererwa n’amategeko.

Muri iyo baruwa kandi, Besigye abwiye umucamanza mukuru ko ubwigenge bw’ubutabera muri Uganda burushaho kwibazwaho kandi ko umucamabanza mukuru uriho ubu ariwe ugomba kugira icyo akora kugira ngo ubutabera bukora neza mu gihugu. Besigye avuga ko hari ikibazo cy’ubwigenge bw’ubutabera.

Intego y’ibanze y’iyo baruwa ye yari ukugirango ageze k’umucamanza mukuru ibintu bitandunaye yinubira; atari gusa uburyo atabwa muri yombi, atari gusa ibyo afungiwe ubu, ahubwo ihohoterwa yakorewe mu myaka yashize na polise y’igihugu ndetse n’ubutabera kandi aribwo bwagombaga kurengera uburenganzira bwe ariko kugeza ubu ntacyo bukora.

XS
SM
MD
LG