Uko wahagera

USA: Yakatiwe Azira Gutera Inkunga Intagondwa


Urukiko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwahanishije umunyamerika ufite inkomoko muri Siriya igihano cyo gufungwa imyaka ibiri azira guha ibikoresho bya gisilikali intagondwa zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad.

Mu kwezi kwa mbere Amin al-Baroudi yemeye ibyaha aregwa byo guca ukubiri n’amategeko abuza igurishwa ry’ibikoresho bikorewe muri Amerika muri Siriya.

Urukiko mu mujyi wa Washington DC rwamukatiye igihano cyo gufungwa amezi 32.

Baroudi yemereye urukiko ko hagati y’umwaka wa 2011-2013 baguriye izo ntagondwa ibikoresha bya gisilikali birimo intwaro n’ibindi bikenerwa mu ntambara.

Avugwa ko ibyo bikoresho byoherejwe izo ntagondwa bakoresheje indege za gisivili binyujijwe mu gihugu cya Turukiya. Izo ntagondwa zirwanya guverinoma ya al-Assad zirifuza gushinga leta igendera ku mahame ya kiyisilamu.

XS
SM
MD
LG