Uko wahagera

Haribazwa Niba Amahoro ya Sudani y’Epfo Azaramba


Sudani y’Epfo yabonye ubwingenge mu mwaka wa 2011, yahagaritse intambara ishyiraho abayobozi bo ku mpande zombi muri guverinema y’inzibacyuho kugira ngo igihugu kigire ubuyobozi mbere y’amatora yari ateganyijwe mu myaka ibiri.

Prezida Salva Kiir wo mu bwoko bw’abadinka arayoborana na visi perezida Riek Machar wo mu mwoko bw’abanuer, nk’uko byagenze mu myaka ibiri yakurikiye ubwigenge bwa Sudani y’Epfo. None ubu amasezerano y’amahoro yarangije intambara yamaze imyaka irenga ibiri, arubahirizwa mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu bikuririra hafi.

Umwe mu ndorerezi zikurikira uko ibintu byifashe; umwanditsi w’akanyamakuru kitwa Foreign Policy, Siobhan O’Grady, wagiranye ikiganiro na Machar avuga ko ayo mahoro ajegajega bitigeze bibaho.

Avuga ko impunge ubu ari ukumenya ikizakurikiraho. Ati amahoro arajegajega ku mpande zombi, kandi kuba Machar yarasubiye mu murwa mukuru ku ncuro ya mbere kuva intambara yo mu mpera z’umwaka wa 2013 ikintu icyaricyo cyose gishoboa kuba.

Guverinema nshya yatangiye gukora mu mpera z’ukwezi kwa kane, ubwo Machar yasubiraga i Juba ku mwanya wa visi prezida yari afite mbere. Ntiyagiye wenyinye yajyanye n’itsinda rifite intwaro zikomeye n’abambari be biteguye kumurinda no ku murengera.

XS
SM
MD
LG