Uko wahagera

Uburusiya Bwongereye Ibitero muri Siriya


Uburusiya bwongereye ibiterero byabwo by’indege muri Siriya. Ibyo bitero byikubye incuro eshatu muri iyi minsi itatu ishize kandi byerekana ko Uburusiya bukora icyo bushatse mu gihugu cyazahajwe n’intambara nk’uko ikigo gikora ubushakashatsi kikanasesengura ingamba gifite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, kibivuga.

Genevieve Casagrande, umwe mu basesengura ibintu wo mu kigo gisuzuma ibyerekeye intambara yagize ati “Ukwiyongera kw’umukwabu kurerekana ukuntu ibitero by’indege by’Uburusiya byafashe intera yo hejuru byariho mbere y’uko amasezerano yo guhagarika ubushyamirane aburiyemo mu mpera z’ukwezi kwa kabiri”.

Agaragaza ko ukwo kwiyongera kw’ibitero, guhuriranye n’iburizwamo ry’amasezerano y’amahoro yemerejwe i Geneve mu Busuwisi.

Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bayateye utwatsi, bayita infabusa. Ni kubera ko ibitero by’indege byakomeje kugabwa ku butaka buri mu maboko y’abarwanya ubutegetsi n’indege z’intambara z’Uburusiya hamwe n’indege za perezida Bashar al-Assad.

Kuri iki cyumweru, habaye ibitero bikomeye by’ingabo za Assad ku ntara zirimo inyeshyamba mu mujyi wa Aleppo aho abantu 53 bapfuye. Abo bishwe barimo abana hamwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

XS
SM
MD
LG