Uko wahagera

Dakar: Hissene Habre Yakatiwe Gufungwa Burundu


Urukiko rwihariye rwashyizweho n’Umuryango w'ubumwe bw'Afurika rwakatiye Hissene Habre igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose. Urwo rukiko rw'i Dakar muri Senegali, rwamuhamije ibyaha byibasiye inyokomuntu, iyicarubozo, n’ibyaha by’intambara. Urukiko kandi rwemeje ko Hissene Habre, ubwe ku giti cye, yafashe ku ngufu inshuro enye umugore wari muri gereza. Ibi byaha byose yabikoze ari umukuru w’igihugu.

Hissene Habre yabaye perezida wa Tchad kuva mu 1982 kugera mu 1990. Yatawe muri yombi mu 2013. Kuva icyo gihe aburana afunze by’agateganyo. Yari amaze imyaka 23 mu buhungiro muri Senegal. Urubanza rwatangiye ku italiki ya 20 y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2015.

Umucamanza mukuru w’urukiko, Gberdao Gustave Kam, ukomoka muri Burkina Faso, yavuze ko ubutegetsi bwa Tchad bwose bwari mu maboko ya Hissene Habre wari perezida w’igihugu, minisitiri w’ingabo, n’umugaba w’ikirenga w’ingabo. Yasobanuye ko Hissene Habre “yari yarashyizeho ubutegetsi bwari bushingiye ku muco wo kudahana no gutera ubwoba” rubanda.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) wafatanyije cyane n’abahohotewe mu bikorwa byo kugeza Hissene Habre mu butabera. Watangaje ko kumukatira ari ikimenyetso gikomeye cy’uko “iminsi ibaze ku bategekesha igitugu, bahutaza abaturage babo, basahura umutungo w’igihugu, barangiza bagahungira mu mahanga kwiberaho mu mudabagiro w’ubukungu.”

Hissene Habre yasomewe urubanza rwe yicaye imbere y’abacamanza. Yumvise igihano bamuhaye yijimye mu maso. Afite iminsi 15 yo kujurira.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimye icyemezo cy’urukiko rwihariye rw’Afurika. Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w’ububanyi n’amahanga John Kerry aributsa amahano y’ubutegetsi bwa Hissene Habre, bwahitanye abantu bagera ku bihumbi 40, gufata abagore ku ngufu, gufungira ubusa abantu imbaga, kunyereza abandi batabarika n’iyicarubozo. John Kerry arashima cyane abatangabuhamya bagera ku ijana bagize ubutwari bwo kujya gushinja Hissene Habre amabi yabakoreye.

XS
SM
MD
LG