Uko wahagera

I Dakar muri Senegal, urukiko rwihariye rwashyizweho n’Afurika kugirango ruburanishe Hissene Habre ruzasoma urubanza kuwa mbere utaha.

Hissene Habre, wabaye perezida wa Tchad kuva mu 1982 kugera mu 1990, aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, iyicarubozo, n’ibyaha by’intambara.

Hissen Habre yatawe muri yombi mu 2013. Kuva icyo gihe aburana afunze by’agateganyo. Yari amaze imyaka 23 mu buhungiro muri Senegal. Urubanza rwatangiye ku italiki ya 20 y’ukwezi kwa kalindwi mu mwaka ushize.

XS
SM
MD
LG