Uko wahagera

ONU Yakuriyeho Ibihano Liberiya


Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yaraye ikuyeho burundu ibihano bya nyuma yari yarafatiye igihugu cya Liberia guhera mu 2003.

Ibyakuweho mbere byabuzaga Liberia kugurisha amabuye y’agaciro, arimo diyama. Ibyari bisigaye byabuzaga Liberia kugura intwaro.

ONU yari yarafatiye ibihano Liberia kubera intambara yayiyogoje kuva mu 1999 kugera mu 2003. Iyi nyambara ni yo yirukanye Perezida Charles Taylor ku butegetsi.

Mu kwezi kwa 11 gushize, Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yari yakuyeho burundu ibihano yari yarafatiye Liberia.

XS
SM
MD
LG