Uko wahagera

Abanyafurika Bashyigikiye Ubuvuzi Gakondo


Bamwe mu bashakashatsi baturutse mu bihugu 17 by'Afurika
Bamwe mu bashakashatsi baturutse mu bihugu 17 by'Afurika

Abagize umuryango Nyafurika ushinzwe ubuziranenge, bahuriye mu nama I Kigali, igamije kureba uko ibihugu by’Afurika byateze imbere ubuvuzi Gakondo bukabasha guhangana n’ubwakizungu.

Izi nzobere ziganjemo abashakashatsi ziremeza ko imiti ya Gakondo ivura neza, ko gusahakenewe kureba niba abayikora bakubahiriza ubuziranenge. Inzobere mu by’ubuzima zaturutse mu bihugu 17 by’Afurika, ziremeza ko amazina ahabwa abavuzi gakondo ndetse n’uburyo imiti yabo ifatwa bikwiye guhinduka.

Dr Nsengimana Hermogene, umunyamabanga mukuru w’umuryango Nyafurika ushinzwe ubuziranenge, avuga ko imiti Gakondo idakwiye gusuzugurwa, kuko nayo ifite ubushobozi bwa kuvura indwara nyinshi ndetse nizizwi ko zananiranye k’ubuvuzi bwa kizungu. Mu buhamya bwatanzwe n’umunyasenegali waje munama ikigali, ubu ukora ubushakashatsi k’ubuvuzi bwa Gakondo mu gihugu cye, yavuze ko abavuzi gakondo bi wabo, bamukijije indwara ya Cancer yari yaraburiye umuti yifashishije ubuvuzi bwa Kizungu.

Dr Cyubahiro Marc ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, asanga igihe cyari kigeze ngo iyi miti gakondo ihabwe agaciro kayo, kuko ari imiti myiza kandi ikoreshwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika batari bake, uyu muyobozi yifuza ko imiti Gakondo yazashyirwa mu mafarumasi yemewe mu Rwanda, ikajya icuruzwa nta nkomyi.

Iyi gahunda igiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe hagaragara indwara nyinshi zavuwe n’abanyarwanda kandi ubundi zifatwa nk’indwara zidakaira, ndetse zituma uzirwaye yiheba cyane. Bwana Gafaranga Daniel ni umuvuzi gakondo, wemeza ko ku giti cye, avura indwara abaganga bakizungu bananiwe, zirimo indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C.

Gahunda yo guteza imbere ubuvuzi bwa Gakondo, izajyana no guca bamwe mu bavuzi Gakondo biyitirira ubuhanga badafite, bakoresha imiti ishobora guteza ibibazo uyihawe.

XS
SM
MD
LG