Uko wahagera

Imbogamizi Mu Rubanza Rwa Mbarushimana


Emmanuel Mbarushimana arashinjwa ibyaha bya jenoside
Emmanuel Mbarushimana arashinjwa ibyaha bya jenoside

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yategetse ko bitarenze mu gihe cy'icyumweru abanyamategeko bunganira bwana Emmanuel Mbarushimana mu rubanza aburanamo ibyaha bya jenoside baba barangije kugaragaza ibyo bakuye mu iperereza ry'ibanze rimushinjura.

Abo banyamategeko Me Jean Claude Shoshi na Me Christophe Twagirimana bavuga ko bahuye n'imbogamizi zirimo kutabonera ku gihe amafaranga yagombaga kubafasha.

Bwana Mbarushimana w'imyaka 54 y'amavuko, ubutabera bw'u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. .Bumukeka ko yabikoreye mu cyahoze ari komini Muganza, perefegitura ya Butare mu mwaka wa 1994.

Mbarushimana yagejejwe mu Rwanda mu 2014 avuye mu gihugu cya Denmark.

XS
SM
MD
LG