Uko wahagera

Mourinho Agiye Gutoza Manchester United


Jose Mourinho agiye kwerekeza mu ikipe ya Manchester United
Jose Mourinho agiye kwerekeza mu ikipe ya Manchester United

Umunyaportugali Jose Mourinho agiye gusimbura Umuhollandi Louis van Gaal ku mwanya wo gutoza ikipe Manchester United yo mu Bwongereza mu minsi ya vuba.

Aya makuru akomeje kwemezwa n'ibitangazamakuru bitandukanye muri icyo gihugu. Ibi bivuzwe amasaha make Manchester United imaze gutsinda igikombe cya FA ku mukino wa nyuma wayihuje na Crystal Palace, byatumaga benshi bakeka ko van Gaal ashobora kongererwa amahirwe yo gutoza iyo kipe ifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru mu Bwongereza no ku mugabane w'Ubulayi.

Mourinho yari amaze igihe kinini nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Chelsea mu mpera z'umwaka ushize.

Biravugwa ko Mourinho n'ikipe ya Manchester United bamaze kumvikana ku mushahara azahembwa kimwe n'abakinyi bashya yifuza kuzana mu ikipe.

Umutoza van Gaal yari amaze imyaka ibiri atoza Manchester United.

XS
SM
MD
LG