Uko wahagera

Mansoor Wari Umuyobozi w'Abataliban Yishwe


Urwego rushinzwe ubutasi muri Afghanistan rwemeje urupfu rwa Mullah Akhtar Mansour wari umuyobozi mukuru w’umutwe w’abarwanyi w’aba Taliban, ahitanywe n’igitero cy’indege cyagabwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe mu gihugu cya Pakistan.

Pakistan yatangaje ko yamenyeshejwe ibijyanye n’icyo gitero nyuma yuko kibaye. Icyakora birinze kwemeza iby’urupfu rwa Mansoor.

John Kerry, ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko icyo cyihebe cyari kibangamiye umutekano w’Abanyamerika n’Abanyafghanistan. Ibyo bwana Kerry yabivugiye mu gihugu cya Myanmar aho yari mu ruzinduko.

Kugeza ubu umutwe w’aba Taliban nturemeza amakuru y’urupfu rw’umuyobozi wabo.

XS
SM
MD
LG