Uko wahagera

Perezida Kagame Yakirijwe Ibibazo I Karongi


Perezida Paul Kagame mu ntara y'iburengerazuba
Perezida Paul Kagame mu ntara y'iburengerazuba

Ku munsi wa kabili w'uruzinduko rw'umukuru w'igihugu Paul Kagame mu ntara y'iburengerazuba, kuri uyu wa kabili yasuye abaturage bo mu karere ka Karongi.

Nk'uko bisanzwe aho asuye abaturage Perezida Kagame yakirijwe n'abaturage baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu umurundo w'ibibazo. Ni ibibazo bishingiye ku mitungo itimukanwa (inzu n'amasambu ) abaturage bavuga ko bimaze imyaka n'imyaniko.

Byageze n'aho polisi yacungaga umutekano ikumira rubanda ngo batavuga akarengane bagiriwe. Ariko bateye induru Perezida Kagame ategeka ko babareka bakabaza ibibazo byabo.

Hari bamwe mu babajije ibibazo bavuga ko bimaze imyaka irenze 15 abategetsi bakabafatank'abatava ku izima bikaba ngombwa ko Perezida Kagame ntacyo arenzaho.

Mu byagaragaye kandi haracyari ibibazo umukuru w'igihugu yategetse ko bikemurwa imyaka isaga 10 irihiritse bikaba bikiri mu nzira

Igitandukanye n'indi minsi, bidaturutse ku mihindagurikire y'ikirere ngo imvura ibe ikibuza cy'ibiganiro Perezida Kagame yagiranaga n'abaturage Karongi, byabaye ngombwa ko abasigaranye ibibazo babisubiranayo kuko byabaye uruhuri.

XS
SM
MD
LG