Uko wahagera

Cameron Arashinja Trump Amacakubili


Donald Trump na David Cameron
Donald Trump na David Cameron

Donald Trump, umukandida w’ishyaka ryabarepubulike ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko ashobora kuzagira umubano utari mwiza na Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron, nyuma y’amagambo yamuvuzweho.

Cameron aherutse kuvuga ko imvugo ya Trump yo kubuza abayisilamu kugendera Amerika aramutse atowe, ari imvugo y’amacakubili yuzuyemo amakosa n’ubucucu.

Mu kiganiro na televisiyo ITV yo mu Bwongereza, Trump yavuze ko nubwo yifuza kugirana umubano mwiza na Cameron, bishobora kuzagorana gato.

Trump yatangaje ko naramuka atowe azakomanyiriza abayisilamu gukora ingendo muri Amerika. Ibi yabivuze mu kwezi kwa cumi na kabili, nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa bigahitana abantu 130.

Ibihugu by’Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika bisanzwe bifitanye umubano wihariye.

Ministiri w’Intebe Cameron yanze kwisubiraho ku byo yavuze kuri Trump, avuga ko umuntu utorewe kuba umukandida w’ishyaka rikomeye abakwiye kugira no kurangwa n’ikinyabupfura. Mu minsi mike ishize Trump yagerageje kwisubiraho ku magambo yavuze, ashimangira ko ibyo yavuze ku bayisilamu byari igitekerezo.

Usibye kubuza abayisilamu kugendera Amerika, Trump avuga ko azirukana abanyamahanga bagera kuri miliyoni 11 batagira ibyangombwa.

XS
SM
MD
LG