Uko wahagera

CAN U-20: u Rwanda ruzakomeza


CAN U-20
CAN U-20

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika CAF ryambukije u Rwanda mu majonjora y’irushanwa ry’igikombe cy’Afrika cy’ibihugu ry’abatarengeje imyaka 20 rizabera muri Zambia umwaka utaha. Mu cyiciro gishize, Uganda yari yakuyemo u Rwanda ariko u Rwanda rurarega ruvuga ko Uganda yakinishije abakinnyi bane batabifitiye uburenganzira: Tumwesigye Frank, Aheebwa James, Lwalirwa Halid et Kizza Martin.

Amataliki bavukiyeho yari muri pasiporo zabo yari atandukanye n’ayanditse mu makipe yabo basanzwe bakinira muri Uganda. Nk’uko CAF ibivuga, yasuzumye ikirego cy’u Rwanda isanga Aheebwa James ari we wenyine amataliki atandukanye. Bityo Uganda ikurwamo. U Rwanda rero ni rwo ruzakomeza. Mu mikino itaha ruzahura na Misiri.

XS
SM
MD
LG