Uko wahagera

Rwanda: Iperereza Ku Rupfu rw'Abihayimana Ba Espagne


Ministiri w'Ubutabera mu Rwanda Johnston Businjye, avugana n'itangazamakuru
Ministiri w'Ubutabera mu Rwanda Johnston Businjye, avugana n'itangazamakuru

Ambasaderi wa Espagne mu Rwanda Felix Costales Artieda , yatangaje ko ibyaha ubutabera mu gihugu cye bakurikiranyeho bamwe mu bayobozi bakuru b'u Rwanda ku rupfu rwabihaye Imana bakomoka muri Espagne, ubu babishyikirije ubutabera bw'u Rwanda.

Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda, bukaba aribwo buzakomeza gukurikirana abakoze ibyo byaha. Ibyo ambasaderi Artieda yabivuze ubwo yari yakiriwe na ministiri w'Ubutabera mu Rwanda Johnston Businjye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buravuga ko bwatangiye gukora iperereza ku rupfu rwabo bihaye Imana bakomoka.

Ibi ubutabera bw'u Rwanda bubitangiye nyuma yaho urukiko rw'ikirenga rwa Espagne rutangaje ko ruhagaritse gukurikirana iyi dosiye ndetse rugakuraho n’impapuro zifata bamwe mu basirikale bakuru b'u Rwanda.

Ministiri Businjye yabwiye itangazamakuru ko inyandiko zasabaga guta muri yombi abanyarwanda 40 bakurikiranyeho ibyaha binyuranye birimo n’ibyintambara ubu zakuweho, ko ntamunyarwanda ukwiye kugenda afite impungenge.

Mu myaka ishize umubano w’u Rwanda na Espagne wari wajemo agatotsi gakomeye,kuva mu mwaka wa 2008 ubwo umucamanza wo muri Espagne Fernando Andreu Merelles yashyiragaho impapuro zita muri yombi abanyarwanda 40 barimo abahoze n’abakiri mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Ibi byaje gukurikirwa n’itabwa muri yombi rya Lt.Gen. Karenzi Karake, wafatiwe mu Bwongereza, ku mpapuro zari zaratanzwe n’umucamanza wa Espagne .

Mu minsi ishize, Urukiko rw’Ikirenga muri Espagne rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro impapuro zose zo guta muri yombi abayobozi 40 b’u Rwanda. Icyemezo cyashimishije ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ambasaderi wa Espagne mu Rwanda nawe yabwiye itangazamakuru ko ubu bishimiye gutangira kubaka ahazaza heza hagati ibihugu by'u Rwanda na Espagne.

Dosiye yo gukurikirana abagize uruhare mu iyicwa ry’abihaye Imana bavuka mu gihugu cya Espagne ubu iracyari mu maboko y’ubugenzacyaha.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:03:43 0:00

XS
SM
MD
LG