Uko wahagera

Agahenge Mu Mujyi wa Aleppo


Mu gihugu cya Syria, abaturage batuye mu mujyi wa Aleppo uri mu majyaruguru y’igihugu bishimiye iminsi y’agahenge bahawe, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze iminsi ikanagwamo abasivile bagera kuri 300.

Imiryango myinshi yasubiye mu mago yabo, abacuruzi bafungura amaduka yabo, amashuli nayo akaba yongeye gufungura.

Aka gahenge gafatwa nk’imwe mu nzira zo gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’imirwano ryumvikanyweho mu kwezi kwa Kabiri.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuze ko agahenge kadakwiye kubarirwa ku masaha, ko ahubwo gakenewe mu gihugu cyose.

John Kirby, uvugira ministeri y’ububanyi n’amahanga yabitangarije mu itangazo yasohiye kuri uyu wa gatandatu.

Itangazo rye ryasohotse amasaha make, minisiteri y’ingabo mu Burusiya isabye ko agahenge ko guhosha imirwano mu mujyi wa Aleppo kongereweho iminsi itatu.

Guhagarika imirwano byumvikanyweho hagati y’Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kabiri.

Hagati aho imirwano irakomeje mu majyepfo ya Aleppo, hagati yiingabo za Syria n’inyeshyamba zirimo n’izo mu mutwe wa al-Nusra Front, ushamikiye kuri al Qaeda.

XS
SM
MD
LG