Uko wahagera

Kenya: Polisi Yaburijemo Ibikorwa By'Iterabwoba


Perezida Uhuru Kenyatta yahagurukiye kurwanya iterabwoba
Perezida Uhuru Kenyatta yahagurukiye kurwanya iterabwoba

Muri Kenya, polisi y’igihugu iratangaza ko yaburijemo igikorwa by’iterabwoba cy’abantu bashobora kuba bafitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kislamu. Ako gatsiko ngo kari gafite umugambi muremure wo kugaba ibitero byinshi ku baturage b’inzirakarengane.

Mu batawe muri yombi harimo abahanga mu by’ubuvuzi. Polisi ya Kenya ivuga ko bateguraga gukoresha uburozi bwitwa anthrax. Abafashwe ni uwitwa Mohammed Abdi Ali, umugore we, n’undi muntu w’inshuti yabo.

Abandi bantu babiri baracyashakishwa.

Polisi yashyize ku mbuga nkoranyambaga Twitter amafoto n’amazina y’aba bantu batanu bose. Iraburira rubanda ko abagishakishwa ari abo kwitonderwa cyane kuko bafite intwaro.

Ariko kandi, Polisi yagennye igihembo cy’amashilingi miliyoni ebyili, ni ukuvuga amadolari agera ku bihumbi 20, ku muntu wese watanga amakuru yatuma batabwa muri yombi.

XS
SM
MD
LG