Uko wahagera

Siriya: Umujyi wa Palmyra Uracyafite Amateka Yawo


Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO, rivuga ko umujyi wa Palmyra muri Siriya wagumanye ibiwuranga byihariye n’ubwo wasenywe cyane n’abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu.

Abahagarariye UNESCO, batanze raporo yabo y’ikubitiro nyuma y’iminsi ibiri basuzuma ibyangiritse mu muyi wa Palmyra. Izo ntumwa zasanze n’ubwo hari ibintu byinshi byasenyutse, hakiri ibindi byinshi bigaragaza umwihariko waho.

Impuguke za UNESCO zaherekejwe n’abashinzwe umutekano, zizenguruka ahari ibintu ntangamurage. Zasanze hari amashusho y’ibumba menshi yangiritse bikomeye ariko kandi hari n’andi manini cyane yakijijwe n’uko bitari byoroshye kuyahakura. Hari n’aho basanze ari hataraga.

Abo bagenzuzi bafashe umunota wo guceceka bunamira abiciwe kuri sitade abaromani bajyaga barebera imikino aho umutwe Leta ya Kiyisilamu wahisemo kwicira abantu ku mugaragaro.

UNESCO izohereza irindi tsinda ry’impuguke rizajya gukora isesengura ryimbitse, muri uwo mujyi wa Palmyra, mbere yo gutanga imyanzuro ku ngamba zo kubika neza ibisigaye. UNESCO izatanga raporo yuzuye, mu kwezi kwa 7, mu nama y’umwaka ya komite ishinzwe ibira murage ku isi izabera Istanbul muri Turukiya.

Leta ya Kiyisilamu yigaruriye umujyi wa Palmyra igihe kingana hafi n’umwaka mbere yo kuwamburwa n’ingabo za Siriya mu kwezi gushize. Uwo mujyi uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Damas, umurwa mukuru wa Siriya.

XS
SM
MD
LG