Uko wahagera

USA Yishimiye Isubukurwa ry'Ibiganiro Bihuza Abarundi


Mark Toner, Umuvugizi w'ungirije wa Ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika
Mark Toner, Umuvugizi w'ungirije wa Ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zishimishijwe nuko ibiganiro bidakumira bihuza Abarundi bigeye gusubukurwa.

Itangazo dukesha umuvugizi wungirije wa ministeri y’ububanyi n’amahanga Mark Toner, rivuga ko Amerika ishimishinjwe n’icyemezo cy’umuhuza Benjamin Mkapa gitumiza ibiganiro ku matariki ya kabili kugeza ku ya gatandatu y’ukwezi kwa gatanu mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya.

Mkapa, wigeze kuyobora Tanzaniya niwe watowe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kunganira Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Muri iryo tanganzo Toner avuga ko Amerika izakomeza gufasha ibiganiro bihuza Abarundi kuko isanga ari bwo buryo bwiza bwo kugarura amahoro n’ituze mu Burundi. Leta zunze ubumwe z’Amerika zirasaba abo bireba bose kwitabira ibyo biganiro nta mananiza abayeho.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko inzira y’ibiganiro ari ngombwa muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo. Nyuma y’umwaka mu Burundi havutse ibibazo bishingiye kuri politike, abantu barenga 400 bamaze gutakaza ubuzima, abandi bagera kuri kimwe cya kane cya miliyoni bahunze igihugu cyabo.

Itangazo rya ministeri y’Ububanyi n’amahanga rya leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga kandi ko Amerika ikomeje kwakira amakuru y’ubwicanyi bwiyongera, burimo urupfu rwa Jenerali Athanase Kararuza, kwica urubozo, abantu baburirwa irengero, gufata abagore ku ngufu, no gufunga abantu bitemewe n’amategeko bikorwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruhabwa intwaro. Amerika irasaba ko ubwo bwicanyi buhagarara maze ababugizemo uruhare bagahanwa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeza zivuga ko kuba umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC avuga ko agiye gutangiza iperereza ku byaha bikorerwa mu Burundi, bikwiye kubera isomo abakora ibyo byaba n’abafite uwo mugambi.

XS
SM
MD
LG