Uko wahagera

Tanzaniya Ntiyizihije Umunsi w'Ubumwe


Tanzania yijihije isabukuru y’imyaka 52 imaze yitwa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania ku italiki ya 26 y'ukwezi kwa kane 2016. Ni ukuvuga ubwiyunge bwa Tanganyika na Zanzibar bwagezweho mu 1964.

Perezida John Magufuli yanze gukoresha ibirori, avuga ko bitwara amafaranga menshi y’ubusa. Yifuza ahubwo ko ayo mafaranga ajya kubaka imihanda.

Kuri iyi sabukuru, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry, yoherereje ubutumwa bw’ishimwe abaturage ba Tanzania. Avuga ko abifurije gukomeza gutera imbere kandi mu mahoro.

XS
SM
MD
LG