Uko wahagera

Perezida Nkurunziza Arahoza Inzego z'Umutekano, Umuryango n'Igihugu


Mu Burundi, nyuma y’urupfu rwa General de Brigade Athanase Kararuza kuri uyu wa mbere, Perezida Pierre Nkurunziza yasohoye itangazo rihoza inzego z’umutekano, umuryango n’igihugu.

Jenerali Kararuza wari umujyana mu by’umutekano mu biro bya Visi perezida wa mbere w’u Burundi, yiciwe mu murwa mukuru Bujumbura, ubwo we n’umugore we bari bajyanye umwana wabo ku ishuli. Abandi baguye muri icyo gitero n’umugore we n’umwe mu basirikali bamurinda.

Umukuru w'igihugu avuga ko igihugu kibuze umugabo wahesheje igihugu ishema haba mu Burundi no mu mahanga. Mu itanganzo ryahitishijwe kuri radiyo na televisiyo by’igihugu, Perezida Nkurunziza yibukije ko Jenerali Kararuza yagize uruhare rukomeye mukuburizamo umugambi w'abashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka ushize.

Umukuru w'igihugu yatanze igihe cy’iminsi irindwi kuba inzego z'umutekano zamenye abishe uwo mu jenerali kugirango bashikirizwe ubutabera. Jenerali Kararuza yigeze kuba umuyobozi w’ungirije w’ingabo z’umuryango w’Afurika zari zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrika.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban ki-Moon yamaganye ubwicanyi bwakorewe uwo mu jenerali. Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yavuze ko bene ibyo bikorwa by’urugomo nta kindi bigamije usibye kongera umurego w’ubushyamirane n’imvururu mu Burundi.

Hagati aho, kuri uyu wa mbere umushinjacyaha mukuru w’urukikoo mpuzamahanga mpanabyaha ( ICC) Fatou Bensouda yatangaje ko agiye gutangira gusuzuma yerekeye ubwicanyi, gufata abantu bunyamaswa, gufata abagore ku nguvu, n’ibindi byaha byakozwe mu gihe kirenga umwaka mu Burundi hatangiye ibibazo bya politike.

Itangazo ry’urwo rukiko rivuga ko ibya bagiye gukora atari iperereza ariko ibizavamo bishobora kuba impamvu yo gutangiza iperereza.

Kugeza ubu ntacyo Uburundi buravuga ku byatangajwe n’uwo mushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

XS
SM
MD
LG