Uko wahagera

Amahanga Yategetse Riek Machar Gutaha


Ibihugu icumi, birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa, hiyongereho Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe n’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, barambiwe amakimbirane yo muri Sudani y’Epfo yabujije leta y’ubumwe gushyirwaho.

Baraye basohoye itangazo rusange basaba Riek Machar kuba yageze i Juba bitarenze kuwa gatandatu. Naramuka atabikoze, nk’uko babivuga, bazageza ikibazo cye mu Muryango w’Abibumbye no mu Muryango w’Afrika yunze ubumwe, bazabe ari bo bamufatira ibyemezo.

Rieck Machar yagombaga kugera i Juba muri iki cyumweru, kuwa mbere cyangwa kuwa kabili, kugirango yimikwe mu milimo ye visi-perezida wa mbere wa Repubulika ya Sudani y’Epfo. Hari gukurikiraho ishyirwaho rya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu. Ariko ahora asubika kuva mu ishyamba. Ikibazo kiri ku mubare w’abasilikali bagomba kumuherekeza n’ubwoko bw’imbunda bagomba kuba bafite.

Ibihugu bimurambiwe byemeza ko umutekano uhagije i Juba ku buryo nta mpungenge yagombye kugira. Kugaruka kwa Machar i Juba biteganijwe n’amasezerano y’amahoro yo mu kwezi kwa munani gushize, amasezerano agomba guhagarika intambara imaze imyaka ibili n’igice iyogoza Sudani y’Epfo.

XS
SM
MD
LG