Uko wahagera

Kigali: Abakekwaho Iterabwoba mu Bujurire


Rwanda
Rwanda

Urukiko rukuru rwatangiye kumva ubujurire rwashyikirijwe n’itsinda ry’abayisiramu bakurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cy’iterabwoba . abagize iri tsinda bakurikiranwe gushakira abarwanyi umutwe w‘intagondwa uharanira amahamwe ya Kiyisilamu.

Ntabwo abaregwa uko ari 17, bari bitabiriye ubujurire, mu cyumba cy’urukiko hagaragaye 11 gusa. Bitandukanye nuko byari byifashe ubwo baburanaga ku rwego rwambere, mu rukiko rukuru umutekano ntiwari wakajijwe cyane, abaregwa babashaga kuvugana nabo mu miryango yabo, mu gihe mbere bitashobokaga.

Abajuririye uko ari 11, basabaga urukiko ko icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyateshwa agaciro, abaregwa bagakomeza urubanza bari hanze. Nta bintu byinshi byumvikanye mu rukiko rukuru, kuko umushinjacyaha yahise asaba umucamanza mu rukiko rukuru, ko urubanza rwakomereza mu muhezo nkuko kuva rwatangira rwaburanishirijwe mu muhezo. Yasobanuye ko abaregwa bakurikiranweho ibyaha bikomeye kandi bakaba basibanganya ibimenyetso baramutse barekuwe.

Umucamanza yahise yemera ako kanya icyifuzo cy’ubushinjacyaha, maze ahita afata icyemezo ko urubanza rwabera mu muhezo, asaba abari mu cyumba cy’urukiko ko basohoka bose, hagasigara gusa abaregwa n’ababunganira .

Ubwo basomerwaga ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo tariki ya 6/4/2016 abaregwa bari basabye umucamanza ko bafungurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa bari hanze. Bavugaga ko ibyo bashinjwa batigeze babikora, bagasaba ko barekurwa bagakomeza amashuri, abandi bakavuga ko bafite inshingano zo gutunga imiryango yabo, abandi bakavuga ko bafite uburwayi butatuma baguma muri gereza. Umucamanza wa mbere yariyafashe icyemezo cyo gufunga abaregwa iminsi 30, ashingiye kubyo bamwe mubaregwa biyemereye mubugenzacyaha, ndetse no mu Bushinjacya, cyakora imbere y’umucamanza bose bahakanaga ibyo bemeye mbere.

Umucamanza wa mbere yari yanashingiye kubuhamya bwa Mugemangango Muhamed warashwe n'abashinzwe umutekano. Polisi yasobnauye ko uyu Mugemangango Muhamed yashakaga gutoroka, kandi ko yari yavuze ko abaregwa bose bari bahuriye mu mugambi umwe ugamije gushakira abayoboke umutwe w’intangondwa wa Leta ya Kiyisiramu.

Abaregwa bagejejwe k’urukiko rukuru mu gihe cya sa tatu za mugitondo, ku kicaro cy’urukiko hagaragaye umubare w'abantu batabarika biganjemo abo mu miryango yabaregwa bari baje gukurikirana urubanza kubwinshi. Abaregwa bose bagaragaragara mu mwambaro w’iroza uranga abagororwa bo mu Rwanda, abagabo bambaye amakabutura n’amashati, abagore nabo bambaye amakanzu maremare, ndetse n’ibitambaro bipfutse umutwe bigasibanganya amasura yabo hagaragara amaso gusa. Bose bogoshwe imisatsi, ndetse ku ruhande rw’abagabo banabakuyeho ubwanwa.

N'ubwo urubanza rwakomereje mu muhezo, isomwa ryarwo rizabera mu ruhame.

XS
SM
MD
LG