Uko wahagera

Rwanda: Ihurizo ku Bunganira mu Manza Zavuye Hanze


Umucamanza mu rukiko rukuru yatanze iminsi 10 ku banyamategeko bunganira Bwana Emmanuel Mbarushimana yo kuba barangije gukora iperereza ribumbatiye ibimenyetso bimushinjura ku byaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994.

Biracyari ihurizo rikomeye ariko kuri Me Jean Claude Shoshi Bizimana na mugenzi we Me Christophe Twagirayezu kuba bagiye gukora iperereza mu gihe uwo bunganira bataganira ngo abagaragarize abatangabuhamya yumva ko bamushinjura.

Iki kibazo ni na cyo kigaragara mu rubanza rwa Bwana Bernard Munyagishari. Impamvu nyamukuru abaregwa bashaka kunganirwa n'abanyamategeko ubushinjacyaha buvuga ko baca amafaranga y'ikirenga.

Amategeko y'u Rwanda ateganya ko umuntu utishoboye urugaga rw'abunganira abandi mu nkiko rumugenera abunganizi, yaba yishoboye akishyura abo yifuza.

Minisiteri y'ubutabera itangaza ko urubanza rumwe mu ziva hanze zije kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya jenoside ruba rugomba gutwara miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda kuva urubanza rutangiye kugeza rurangiye.

Emmanuel Mbarushimana w'imyaka 54 y'amavuko akurikiranyweho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994. Ubushinjacyaha bumukeka ko yabikoreye mu cyahoze ari Komini Muganza, perefegitura ya Butare.

Uyu mugabo ari mu bantu barindwi bamaze koherezwa kuburanira mu Rwanda, ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyoko muntu. Uregwa ntaragira icyo avuga ku byaha aburana.

XS
SM
MD
LG