Uko wahagera

Ububiligi: Minisitiri Jacqueline Galant Yeguye ku Mirimo


Minisitiri Jacqueline Galant
Minisitiri Jacqueline Galant

Ministiri wa gutwara abantu n’ibintu w’Ububiligi Jacqueline Galant, yasezeye ku milimo kuri uyu wa gatanu nyuma yo gushinjwa kuba yarirengagije raporo k’umutekano wo ku bibuga by’indege mu gihugu.

Galant yahuye n’abamunega cyane nyuma y’uko raporo y’ibanga y’umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi ku mutekano wari wifashe nabi ku bibuga by’indege by’Ububiligi yanyereye ikagera mu bitangazamakuru; nyuma ya bombe zatezwe ku italiki ya 22 bigahitana abantu 32 harimo 16 baguye ku kibuga cy’indege no kuri sitasiyo ya metro.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu wigambye ko ariwo wagabye icyo gitero.

Jacqueline Galant yavuze ko atigeze amenya ko izo raporo ku ngamba z’umutekano ku bibuga by’indege by’igihugu zagiye ahagaragara kandi yumvikanishije ko hari imikorere idahwitse mu buryo umutekano ugenzurwa. Cyakora umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru yavuze ko yamenyesheje icyo kibazo mu buryo bwumvikana, minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibitnu hamwe n’ibiro bye.

Minisitiri w’intebe Charles Michel, yavuze ko nyuma yo kuganiraho na Galant, “minisitiri yahise ageza ku mwami ibaruwa isezera, umwami arayemera”.

XS
SM
MD
LG