Uko wahagera

G7- John Kerry i Hiroshima mu Buyapani


Sekereteri John Kerry ageze mu Buyapani
Sekereteri John Kerry ageze mu Buyapani

Ikibazo cy’ibishobora guhungabanya umutekano rusange ni kimwe mu bibazo sekereteri wa deparitema ya leta y’Amerika John Kerry n’abaministri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi byo mu itsinda G-7, bazibandaho mu nama y’iminsi ibiri batangiye i Hiroshima mu Buyapani.

Kerry yageze Hiroshima uyu munsi ku cyumweru taliki 10 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016 nyuma y’uruzinduko yagiriraga muri Afghanistani.

Ni sekereteri wa mbere wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika usuye Hiroshima, yashenywe na bombe atomike ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yendaga kurangira.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru (Chugoku Shimbun) cy’i Hiroshima Kerry yavuze ko ibintu bishobora guhungabanya umutekano ku rwego mpuzamahanga bigomba igikorwa gihuriweho.

Ibihugu bigize itsinda G7 ni ibikize ku nganda, harimo Ubwongereza, Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutalini n’Ubuyapani.

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’ubulayi bihanganye n’ibibazo by’umutekano muke nyuma y’ibitero by’iterabwoba biheruka kubera i Buruseli mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa.

Uretse ikibazo cy’iterabwoba, iryo tsinda ryitezweho no kuganira ku mutekano wo mu Nyanja y’amajyepfo y’Ubushinwa no kwiga ikibazo cy’impunzi cyugarije uburayi hamwe n’uburasirazuba bwo hagati.

XS
SM
MD
LG