Uko wahagera

Kenya: CPI Ntigikurikiranye William Ruto


William Ruto avugana n'umwunganira
William Ruto avugana n'umwunganira

Muri iki cyumweru urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ICC, rwaburijemo ibirego kuri vise perezida wa Kenya William Ruto no k’umuyobozi wa radiyo yo muri Kenya baregwaga hamwe kuba baragize uruhare mu rugomo rwabaye nyuma y’amatora yo mu 2007 no mu 2008.

Ruto yabwiye abanyamakuru i Nairobi kuwa gatanu taliki 8 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016 ko icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko ari abere.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashinje Ruto mu 2012 ibyaha bitatu by’urugomo n’ibyibasiye inyoko muntu ku ruhare byavugwaga ko yagize mu guteza urugomo nyuma y’amatora. Icyo gihe abantu barenga 1,100 barishwe naho 600,000 bata ibyabo.

Kuwa kabiri taliki 5 y'ukwezi kwa 4 nibwo umucamanza w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga yahagaritse ibirego kuri bwana Ruto n’umuyobozi wa radiyo Joshua Arap Sang, kubera ko habuze ibimenyetso.

Mu itangazo ryanditse, kuwa gatatu taliki 6 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016, umushinjachaya wa ICC Fatou Bensouda yavuze ko habaye ubushake mu kwumvikana ku buryo bwo gutinza urubanza binyuze mu kwivanga mu by’abatahabuhamya.

Yavuze ko abatangabuhamya 17 bikuye mu rubanza nyuma yo guterwa ubwoba, guhabwa akato no gukangwa.

Ruto nta kibazo na kimwe yakiriye cy’abanyamakuru ariko yakomeje guhamya ko ari umwere. Yanavuze ko ababariye abahisemo kumubeshyera kandi ko anabasabira ku mana ngo nabo ibafashe nk’uko yamufashije.

Ruto yarahiriye ko guverinema izafasha abakozweho n’urugomo rwa nyuma y’amatora mu 2007 -2008.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwanahagaritse ibirego kuri prezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu mwaka ushize wa 2015. Nabyo byari ku ruhare yavugwaho mu rugomo rwakurikiye ayo matora. Abashinjacyaha nabwo bavuze ko abatangabuhamya batewe ubwoba ku bireba urwo rubanza.

XS
SM
MD
LG