Uko wahagera

Gael Bigirimana Ntazakinira Uburundi


Gael Bigirimana
Gael Bigirimana

Umukinyi w’umupira w’amaguru w’Umurundi ukinira ikipe ya Newcastle mu Bwongereza ntagikiniye Intamba mu Rugamba. Ni mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu no kuwa kabili w’icyumeru gitaha.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Coventry Telegraph avuga ko Gael Bigirimana atazakinira Uburundi mu mikino ibiri uzabuhuza n’igihugu cya Namibiya, mu marushanwa yo guhatanira tike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu mu gihugu cya Gabon umwaka utaha.

Byari byitezwe ko uyu musore w’imyaka 22 yerekeza I Bujumbura mu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu. Icyo kinyamakuru kivuga gusa ko hari ibyo umukinyi Bigirimana umaze gukinira Uburundi atujuje kugirango akine umukino wo kuwa gatandatu.

Uyu mukinnyi Bigirimana yatiwe mw'ikipe Coventry City.

XS
SM
MD
LG