Uko wahagera

Tenisi: Akabazo ku Mishahara y'Abakinnyi


Umukinnyi wa tenisi Novak Đoković
Umukinnyi wa tenisi Novak Đoković

Nimero ya mbere ku isi muri tenisi mu rwego rw’abagabo, Umunyaseribiya Novak Djokovic, yatangaje ko abakinnyi b’abagabo bakwiye guhembwa menshi kurusha abagore.

Nyuma gato yo gutsinda irushanwa ryitwa “BNP Parisbas Open” mu mujyi wa Indian Wells, muri California (Leta zunze ubumwe z’Amerika), Djokovic yagize, ati: “Abagabo bakwiye guharanira guhembwa menshi kurusha ubu. Amafaranga akwiye gusaranganywa hakurikijwe abagurisha amatike menshi, abazana abantu benshi kureba imikino.”

Djokovic yavuze aya magambo nyuma y’ay’umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Indian Wells, Raymond Moore, nawe wavuze ngo “iyo nza kuba umukinnyi w’umugore, nari kujya mfukama buri mugoroba ngashimira Imana ko Roger Federer na Rafa Nadal bavutse. Kuko bateje uyu mukino imbere cyane rwose.”

Nyuma Moore yaricujije asaba imbabazi. Ariko nimero ya mbere ku isi muri tenisi mu rwego rw’abagore, Umunyamerikakazi Serena Williams, yatangaje ko amabagambo ya Moore ari “igitutsi gikomeretsa.” Yaravuze, ati: “Hari uburyo bumwe gusa bwo gusobanukirwa aya magambo ya Moore. Ni ukuvuga ngo pfukama ushimire umugabo.” Yongeyeho, ati: Ntitugomba gupfukama na rimwe.”

Kuva mu 2007 kugeza ubu, abakinnyi ba tenisi b’abagore n’abagabo bahembwa kimwe.

XS
SM
MD
LG