Uko wahagera

Maroko: Abasilikali ba ONU Bave muri Sahara


Guverinoma ya Maroc yategetse abasilikali b’amahoro ba ONU kuva muri Sahara y’Uburengerazuba. Aba basilikali ni 84. Maroc yabahaye iminsi itatu gusa kugirango babe bagiye. Kandi ivuga ko idashobora kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Ubu burakali buturutse ku magambo umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, aherutse kuvuga ko Maroc yigaruriye Sahara y’Uburengerazuba. Maroc ivuga ko yarengereye kandi yagombye kuguma hagati, nta ruhande na rumwe abogamiyeho.

Kuri Maroc Sahara y’Uburengerazuba ni imwe mu ntara zayo. Yayigaruriye mu 1975, Espagne yakolonizaga Sahara y’Uburengerazuba imaze kuyivamo. Sahara y’Uburengerazuba yo ishaka ubwigenge. Kuva mu 1976 yafashe izina rya Rupubulika nyarabu iharanira demokarasi ya Sahara, République Arabe Sahraouie Démocratique, RASD mu magambo ahinnye.

Kuri ONU, Sahara y’Uburengerazuba ni intara itarabona ubwigenge. Naho ku muryango w’Afrika yunze ubumwe, RASD ni igihugu nk’ibindi byose by’Afrika. RASD ni umunyamuryango w’Afrika yunze ubumwe kuva mu 1982.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinze umutekamo ku isi yaraye iteranye mu muhezo ku kibazo cy’abasilikali bayo birukanwe muri Sahara y’Uburengerazuba.

XS
SM
MD
LG