Uko wahagera

USA: Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga


Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje izina ry’umucamanza yifuza ko yaba umwe mu bagize inteko y’abacamanza mu rukiko rw’ikirenga. Merrick Garland wari umucamanza mu rukiko rwa Washington DC, niwe Obama yahisemo gusimbura Antonin Scalia witabye Imana mu kwezi gushize.

Yerekana Garland hanze y’ibiro bya perezidansi, Obama yavuze ko Garland ari umwe mu bantu ba bahanga cyane mu byamategeko.

Itorwa rya Garland icyakora rikomeje gukurura impaka nyinshi cyane muri politike y’Amerika, aho abo mu ishyaka ryabarepubulike bavuga ko Obama adakwiye gutora umucamanza kuko ngo asigaranye igihe gito ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Abarepubulike bifuza ko uzasimbura Scalia yaba afite amatwara n’imitekerereze y’abatsimbarara ku bya kera.

Obama nawe atsimbaraye k’ububasha ahabwa n’itegeko nshinga bwo guhitamo umucamanza mu rukiko rw’ikirenga.

Abarepubulika bafite ubwiganze muri Sena bakomeje kuvuga ko batazigera bafata icyemezo ku mu kandida watanzwe na Perezida Obama.

XS
SM
MD
LG