Mu murenge wa Musheri, akarere ka Nyagatare gahana imbibi n'igihugu cya Uganda, imiryango isaga 40 yasuhuki kubera ikibazo cy'amapfa yateye aturutse ku izuba ryavuye igihe kirekire.
Abatuye mu murenge wa Musheri batarasuhuka bemereye Ijwi ry'Amerika ko na bo kugira ngo babone amaramuko bibasaba kubanza kwambuka bajya guca incuro muri Uganda.
Aho Ijwi ry'Amerika yageze amazu amwe n'amwe bivugwa ko ba nyirayo basuhutse arakinze bigaragara ko adaherukamo abantu.
Inzego zitandukanye mu buyobozi bw'igihugu ziravuga ko zahagurukiye icyo kibazo. Ni inkuru yakurikiranwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa wagiye muri Nyagatare avugana n'abo baturage.