Uko wahagera

Intumwa za ONU Zatangiye Anketi mu Burundi


Amafoto y’ibyogajuru, yasohowe n'umuryango Amnesty International yerekana ibyobo byahambwemo abantu benshi bigera kuri bitanu mu Burundi
Amafoto y’ibyogajuru, yasohowe n'umuryango Amnesty International yerekana ibyobo byahambwemo abantu benshi bigera kuri bitanu mu Burundi

Abahanga batatu b’Umuryango w’Abibumbye bageze mu Burundi kureba uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu kifashe mu gihugu. Urwo ruzinduko ruzamara iminsi umunani.

Nk’uko itangazo rya ONU ribivuga, aba bahanga ni Christof Heyns wo muri Afurika y’Epfo, Maya Sahli-Fadel wo muri Alijeriya, na Pablo de Greiff wo muri Colombiya.

Mu kiganiro kuri telefoni na Radiyo Ijwi ry’Amerika, André-Michel Essoungou uvugira uwo mutwe wigenga ushinzwe gukora anketi mu Burundi yavuze ko abo bahanga kuri uyu wa kabili bahuye naba ministiri bane barimo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Uwingabo n’Uwubutegetsi bw’Igihugu.

Urunzinduko rwabo bahanga rubaye nyuma ya raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ivuga ko babonye amafoto y’ibyogajuru, yerekana ibyobo byahambwemo abantu benshi bigera kuri bitanu mu Burundi

Kuri uyu wa mbere, igipolisi c’Uburundi kiri kumwe n’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura batangaje ko habonetse icyobo cyahambwemo abantu bagera kuri 30 muri karitiye Mutakura.

Abagabo babiri baregwa ko bari mu babishe barahakana icaha.

XS
SM
MD
LG